Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire bwana Dr Mpabwanamaguru Merard yifatanyije n'Abaturage b'Umurenge wa Nyarugunga kwizihiza Umuganura2022.
“Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.
Nkuko Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 mu ngingo ya 3 (100) kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha, mu Murenge wa Nyarugunga hizihijwe umunsi ngarukamwaka w’Umuganura uba buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, aho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire bwana Dr Mpabwanamaguru Merard yaje kwifatanya n’abaturage bahatuye;

Yatangiye asobanurira abitabiriye impamvu twizihiza umuganura:
Yagize ati: ishingiro ry’umuganura mu muco wacu w’abanyarwanda: Tuzi neza ko mu myemerere y’Abakurambere bacu, buri Munyarwanda avukira kubaka u Rwanda no kururinda, bigatuma mu Nzira y’Umuganura buri wese abona uko ahigira Igihugu icyo azakimarira.
Insanganyamatsiko y’Umuganura yatoranyijwe igenderwaho buri mwaka igira iti: “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Yakomeje agira ati: Mu mateka y’u Rwanda Umuganura watangiye kwizihizwa ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya 11, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’umwe (11) ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye mu Rwanda.

Yatanze igisobanuro cy’umuganura: Ijambo Umuganura rikomoka ku nshinga “kuganura” risobanura kunywa cyangwa kurya ku musaruro bwa mbere (Prémices/premise mu ndimi z’amahanga).

Umunsi mukuru w’Umuganura warangwaga n’ibintu bibiri by’ingenzi ari byo:
Mu mihango y’Umuganura, hashimwaga abakoze neza kurusha abandi, ndetse bakanabihemberwa (inka y’ubumanzi ku besheje imihigo mu buryo budashyikirwa) abandi na bo bagasuzuma impamvu yaba yaratumye badatera imbere uko babyifuzaga, bagafata ibyemezo bigamije kugera ku musaruro ushimishije umwaka ukurikiyeho.
Kwizihiza Umuganura wari umwanya wo gusabana kw’abayobora n’abayoborwa, inshuti n’abavandimwe, uwejeje n’utarejeje, bikagaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’abagize umuryango nyarwanda.
IMPAMVU TWIZIHIZA UMUGANURA:

Kwizihiza Umuganura 2022 bishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari zo: gukunda Igihugu, kurangwa n’ubupfura, gukunda umurimo n’ubumwe. Izi ndangagaciro zifasha kurema Umunyarwanda nyawe abakurambere bitaga Umunyarwanda w’umutima.

Mu gusoza ashimira abitabiriye gahunda Umunsi w’umuganura kandi anashishikariza buri wese gukora cyane kugira ngo tuzaganure ku mbuto z’umusaruro wacu, bityo Umuganura azatubere koko “isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.




Yatangije gahunda y’Ubusabane yabanjirijwe no kuganuza abana babaha amata, imyaka n’imbuto, basoma no ku ntango bumva ko amasaka yeze neza.