UMUYOBOZI W’UMURYANGO ELEKTA FOUNDATION YASUYE AKARERE KA KICUKIRO

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Antoine MUTSINZI yakiriye Madamu Lacy Hubbard Umuyobozi w’umuryango ELEKTA Foundation ufatanya n’Akarere muri gahunda yo kurwanya Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere, bakaba baganiriye ku bimaze gukorwa mu  bukangurambaga bwo gusuzuma abagore n’abakobwa mu Karere ka Kicukiro.

Kuva tariki ya 6 Werurwe 2025 nibwo Akarere ka Kicukiro , Umuryango ELEKTA Foundation , Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa batangije ubukangurambaga bwo gusuzuma Kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’iy’ibere ku bagore n’abakobwa bafite imyaka 30 kuzamura, ibikorwa byo gusuzuma bikaba byaratangijwe tariki 14 Mata 2025 aho birimo kubera ku bigo by’ubuvuzi 10 byo mu Karere ka Kicukiro.

N’ubwo ibikorwa byo gusuzuma Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere birimo kugenda neza ariko Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko hagiye kongerwa ubukangurambaga bwibanda kuri buri rugo kugira ngo hatazagira ucikanwa.

Kugeza ubu abagore 8020 bamaze gusuzumwa Kanseri y’inkondo y’umura ndetse abandi 8026 bamaze gusuzumwa Kanseri y’ibere. 

Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere zizahaza zikanica abatari bacye kuko ibimenyetso byazo bitinda kugaragara, iyi niyo mpamvu abaturage basabwa kwisuzumisha n’ubwo nta bimenyetso umuntu yaba agaragaza.

Back