UMVA KO I NYANZA BOGEZA: ABANTU KU MBUGA NKORANYAMBAGA BACITSE URURONDOGORO
Irushanwa ry’Isi ryo gusiganwa ku magare (UCI) rirarimbanyije mu Mujyi wa Kigali, iri rushanwa ryarushijeho gushyuha nyuma y’umurindi w’abafana wagaragaye I Nyanza ya Kicukiro bituma abantu ku mbuga Nkoranyambaga bacika ururondogoro.
Ibi byatangiye ubwo ku rukuta rwa X (Twitter) y’Akarere ka Kicukiro, hagaragaye ifoto y’uruvunganzoka rw’abafana , batigishije umuhanda bafana igare, iyi Foto yari iherekejwe n’amagambo agira ati :Umuntu nakubwira ngo" umva ko I Nyanza bogeza" ujye umwereka iyi Foto! x.com/KicukiroDistr/status/1970488481744138466
Nyuma y’ubu butumwa, buri wese washoboye kububona yafashe urutoki ashyira kuri Telefoni, ufite Mudasobwa nawe abigenza uko barandika karahava, bamwe bati “Nyanza ivugwa si iya Kicukiro ahubwo ni iya Butare” abandi nabo barabavuguruza rubura gica.
Gusa bose bakomeje guhuriza ku rukundo abaturage ba Kicukiro bakunze igare ndetse n’uruhare bakomeje kugira mu migendekere myiza y’iri rushanwa ry’Isi ryo gusiganwa ku igare ribereye bwa mbere muri Afurika.