UMWIHERERO W’AKARERE KA KICUKIRO WAHUJE URWEGO NSHINGWABIKORWA, ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B’IMIRENGE N’ABAYOBOZI B’AMASHAMI WABAYE TALIKI YA 19 Kanama 2022 MURI SAINT PARROTTI GIKONDO

Umwiherero watangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro aho yatangiye asobanura impamvu y’umwiherero; 

Yagize ati muri uyu mwaka w’imihigo dutangiye wa 2022-2023, Akarere ka Kicukiro karateganya kuvugurura uburyo bw’ubukangurambaga, hagafatwa ingamba zituma abayobozi bagera ku baturage mu byiciro byose kandi muri gahunda za Leta zose zireba Inzego z‘Ibanze.

Umwiherero ufite Insanganyamatsiko igira iti: “Ubukangurambaga bufite intego“

Kugira ngo iyi ntego igerweho, hakenewe kwisuzuma tukareba uko umwaka wa 2021-2022 wagenze amasomo avuyemo akatubera impamba mu mwaka wa 2022-2023.

Yagize ati uyu mwiherero ugamije kuzamura urwego rw’ubukangurambaga, bizajyana no gushyiraho ingamba nshya zo guhuza ibikorwa, gukoresha ikoranabuhanga mu kazi, kwishakamo ibisubizo, guhanga ibishya no kurushaho gukoresha ibipimo mu byo dukora hagamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kugera ku ntego igihugu cyihaye muri NST1.  

Yasobanuye ko intego nyamukuru ari Uguhuza imbaraga kugira ngo Akarere ka Kicukiro kabe ku isonga y’utundi Turere mu bikorwa byose bireba Inzego z’ibanze.

 

Yavuze muri uyu mwiherero hitezwe ko hazashyirwaho intego zihariye zirimo : 

  • Gushyiraho ingamba nshya na gahunda z’ubukangurambaga zigera ku byiciro byose by’abaturage (Strategic and Thematic Target Mobilization Calendar);  
  • Kuvugurura ingamba zisanzweho zijyanye no gukorera hamwe, guhuza no gukurikirana ibikorwa ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Imirenge (coordination, monotoring and evaluation);
  • Kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa (Joint Action) hagamijwe kwihutisha iterambere ry’umuturage.

■Wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubukangurambaga bufite intego“, Mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, Akarere ka Kicukiro kateguye umwiherero w’umunsi umwe ku bufatanye n’ Umufatanyabikorwa HVP GATAGARA , wo kuvugurura uburyo bw’ubukangurambaga, hagafatwa ingamba zituma Abayobozi bagera ku baturage mu byiciro byose kandi muri gahunda za Leta zose zireba Inzego z‘Ibanze.

  1. Uyu mwiherero wari ugamije;
  1. Kwisuzuma harebwa uko umwaka wa 2021–2022 wagenze, amasomo yavuyemo akaba impamba mu mwaka wa 2022–2023;
  2. Kuzamura urwego rw’ubukangurambaga, bikajyana no gushyiraho ingamba nshya zo guhuza ibikorwa, gukoresha ikoranabuhanga mu kazi, kwishakamo ibisubizo, guhanga ibishya no kurushaho gukoresha ibipimo mu byo dukora hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kugera ku ntego igihugu cyihaye muri NST1;

⚪Uyu mwiherero ukaba witabiriwe n’Abayobozi bakurikira:

  • Abagize Urwego Nshingawabikorwa;
  • Umuyobozi w’Imirimo rusange:  
  • Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bose; 
  • Abayobozi b’Amashami n’abari ku rwego rumwe;
  • Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’Akarere;
  • Umukozi ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa;
  • Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO; 

Ukaba wafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro madamu Umutesi Solange aho wabereye mu Kigo cya Saint Vincent Pallotti Gikondo;

Abayobozi n’Abakozi bitabiriye umwiherero, nyuma yo guhabwa;

●Ikiganiro ku bikorwa by’ingenzi bizakorwa mu mwaka wa 2022–2023;

●Baganiriye ku Isesengura ry’ibikorwa by’umwaka wa 2021–2022 n’amasomo byadusigiye;

●Hanakozwe imirimo mu matsinda, aho haganiriwe ku mikorere Mpinduramatwara;

●Nyuma amatsinda yagaragaje ibyavuye mu biganiro y’amatsinda banafitaho  imyanzuro;

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere madamu Umutesi Solange, yasoje amahugurwa ashimira cyane Abayobozi n’Abakozi bitabiriye umwiherero abasaba ko imyanzuro yafashwe ihita itangira gushyira mu bikorwa kugira ngo umuturage akomeze yegerwe kandi ahabwe serivise imunogeye kandi yihuse.

Back