URUBYIRUKO 100 RWO MU GATENGA RWASUYE URWIBUTSO RWA NYARUBUYE

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025, Urubyiruko rugera ku 100 rugizwe n’Abakorerabushake b’urubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye ruherereye mu Karere ka Kirehe .

Uru ruzinduko ruri muri gahunda yiswe” Rubyiruko menya amateka yawe” igamije kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda, harimo n’amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye basobanuriwe ubugome bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi muri Jenoside ndetse na mbere yayo kuko Abatutsi batotejwe imyaka myinshi babuzwa ibyiza by’Igihugu nko Kwiga ndetse imitungo yabo ikangizwa nyamara nta butabera bahabwa, ibi byarakomeje bigera mu 1994 ubwo Jenoside yabibasiraga.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Kicukiro Uwizeyimana Eric yavuze ko amateka baboneye kuri uru Rwibutso yabubatsemo imbaraga zo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Ibyo twabonye hano bitwereka ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse imyaka myinshi, abaturage bigishwa urwango babwirwa ko Abatutsi atari abantu nk’abandi ndetse ko atari Abanyarwanda, kuri twe rero nk’Urubyiruko kuba hari abagihakana Jenoside ntibidutangaza kuko abenshi muri bo ni abasize bahekuye u Rwanda bakidegembya mu mahanga ndetse bifuza kugaruka gukomeza umugambi mubi batangiye, gusa ntabwo tuzabemerera kandi dukomeje guhangana nabo mu nzira zose bakoresha bahakana harimo ikoranabuhanga”.

Uru rubyiruko kandi rwasobanuriwe ko n’ubwo Jenoside yahekuye u Rwanda ariko yahagaritswe n’Abana b’Abanyarwanda (Inkotanyi)ndetse bakaba bakomeje ibikorwa byiza byubaka Igihugu no kugarura amahoro ahandi henshi ku Isi.

Back