URUBYIRUKO RW’ABANYESHURI RWIBUKIJWE UMUCO W’UBUTWARI
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Kamena 2025, ubwo Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku bufatanye n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ryasuraga abanyeshuri biga mu ishuri rya GS Kimisange riherereye mu Murenge wa Kigarama.
Iyi gahunda ikaba iri mu rwego rw’ubukangurambaga bwiswe “Umuco w’Ubutwari mu Banyarwanda” igamije kwigisha urubyiruko amateka ndetse n'umuco wo gukunda Igihugu no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Urubyiruko rw’abanyeshuri kandi rwibukijwe kurangwa n’imico myiza irangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda harimo :
Nyuma y’ibi biganiro abanyeshuri batangije amatsinda agamije kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ihohotera rushingiye ku gitsina.
