URUGENDOSHURI RW'UBUHINZI MURI NYAGATARE

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Mutsinzi Antoine n’itsinda yari ayoboye basuye  icyanya cy’ubuhinzi n’ubworozi cya "Gabiro Agribusiness Hub , mu Karere ka Nyagatare.

Uru rugendo rwari rugamije kwigira ku bimaze kugerwaho n’umushinga “Gabiro Agribusiness Hub” bikazatuma abaturage b’Akarere ka Kicukiro bunguka ubumenyi muri gahunda y’Akarere n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bugezweho mu murenge wa Masaka ku nkombe z’umugezi w’Akagera.

Nyuma yo kugaragarizwa uko umushinga wa “Gabiro Agribusiness Hub” wavutse , aho ugeze ndetse n’inyungu witezweho mu gihe kiri imbere , itsinda ry’Akarere ka Kicukiro ryasanze bishoboka cyane ko ubutaka buri mu Murenge wa Masaka bungana na Hegitari 720 bwahuzwa hakaba hakorerwa ubuhinzi bugezweho , hagashyirwa uburyo bwo kuhira bityo abahinzi ntibongere kugira impungenge z’imihindagurikire y’ibihe by’imvura n’izuba , basanze kandi imiterere yaho ishobora gukorerwaho ubworozi butanga umusaruro uhagije nk’uko bimeze muri uyu mushinga wa “Gabiro Agribusiness Hub”.

Back