URUZINDUKO RW’ABADEPITE MU KARERE KA KICUKIRO
Kuri uyu wa mbere tariki 12 Gicurasi 2025,Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine yakiriye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, aho basuye Akarere mu rwego rwo kugenzura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Aba Badepite barimo Depite Ndoriyobijya Emmanuel, Depite Kalisa Jean Sauveur na Depite Uwababyeyi Jeannette; Ibiganiro Abadepite bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere byibanze ku kubagaragariza ibipimo by’imirire mibi n’igwingira mu bana ndetse n’ingamba Akarere gafite mu kubishakira ibisubizo.
Nyuma y’ibiganiro, uruzinduko rw'Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, rwakomereje mu Murenge wa Gahanga aho basuye Ingo Mbonezamikurire, Imiryango ifite abana bari mu mirire mibi ndetse n'Ikigo Nderabuzima cya Gahanga harebwa ingamba z'Akarere mu kurwanya imirire mibi mu bana bato.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kuva muri 2020, mu Karere ka Kicukiro, abana bagwingira bagabanutse ku kigero cya 10.7%,ibi byatumye Akarere kaza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu Turere twagabanyije imirire mibi, Ibi bituruka kuri gahunda zishyirwaho n’Akarere zigamije kurwanya imirire mibi hakorwa icyumweru cy’ubuzima aho abana bari mu mirire mibi bakurikiranwa bakondorwa , hashyizweho kandi gahunda yiswe “Malayika Murinzi”aho ababyeyi bifashije bafasha abana bo mu miryango ikennye bafite imirire mibi bakabakurikirana kandi iyi gahunda nayo imaze gutanga umusaruro.
Mu Karere ka Kicukiro kandi hari Ingo mbonezamikurire y’abana bato zingana na 362 nazo zimaze gufasha abana bari mu mirire mibi kuko abana bahabwa indyo yuzuye ndetse n’ababyeyi babo bakigishwa gutegura indyo yuzuye.

Abagize Urwego Nshingwabikorwa rw'Akarere baganira n'Abadepite
Abadepite basuye Ingo Mbonezamikurire y'abana bato mu Murenge wa Gahanga
