URWEGO RWA DASSO RWASHIMIWE UMUSANZU MU ITERAMBERE RY’ABATURAGE

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 02 Mata 2025 nibwo ku Cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Niragire Samuel wari Umuhuzabikorwa wa "DASSO" mu Karere  akaba agiye gukomereza inshingano mu Karere ka Nyarugenge ndetse na Ngarambe John umusimbuye, uyu muhango ukaba wayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro MUTSINZI Antoine.

Niragire Samuel ndetse n’abagize Urwego rwa DASSO muri rusange bashimiwe  n’Ubuyobozi bw’Akarere  ku musanzu batanze kuva muri 2014 ubwo uru rwego rwashyirwagaho aho bagize uruhare runini mu kubungabunga umutekano ndetse n’ibikorwa byahinduye imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere MUTSINZI Antoine yavuze ko Urwego rwa DASSO rubereyeho kurinda umutekano w’abaturage ndetse no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo: “Inzego z’umutekano zibereyeho gusigasira ituze rya rubanda ibi kandi bikajyana no gufasha abaturage kwiteza imbere harimo kubahindurira imyumvire ndetse no kubaha ubufasha bufatika mu guteza imbere imishinga yabo y’iterambere, ibi turabashimira ko mwabigezeho mufatanyije, turasaba kandi Umuhuzabikorwa mushya muri izi nshingano gukomereza aho mugenzi we yari agejeje kandi twese dufatanyije kuko ubufatanye nizo mbaraga zacu”. 

Ibikorwa byakozwe na DASSO byahinduye imibereho y’abaturage mu Karere ka Kicukiro birimo: Kuremera abatishoboye, Gusubiza abana mu ishuri bari bararitaye ndetse bagahabwa ibikoresho by’ishuri, Kubakira abatishoboye, Gutanga igishoro ku bahoze bakorera mu muhanda n’ibindi byose byatwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 12,759,000 FRW.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere MUTSINZI Antoine ashimira NIRAGIRE Samuel

Abagize Urwego rwa DASSO bashimiwe muri rusange ku bikorwa by'iterambere bagejeje ku baturage

Back