“WITEGEREZA KURWARA, ISHYURA UBU” :UBUKANGURAMBAGA BWA MITUWELI MURI NYARUGUNGA
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025, mu Murenge wa Nyarugunga hakomeje ubukangurambaga bwo kwishyura Mituweli aho Insanganyamatsiko igira iti : “Witegereza kurwara, ishyura ubu”. Ubu bukangurambaga bukaba bwabereye mu Kagari ka Rwimbogo, Umudugudu wa Gabiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge TUYISHIMIRE Fiacre, yabwiye abaturage ko kwishyura Mituweli ari ukureba kure bakarengera ubuzima bwabo ati: “Mituweli ni ubuzima, kwishyura Mituweli rero ni ugusigasira ubuzima kuko ntawe umenya uko ejo bucya ameze , ntawe umenya igihe indwara izira niyo mpamvu guteganya uburyo bwo kwivuza ari ingenzi, Kwishyura Mituweli ku gihe kandi bifasha mu iterambere ry’umuryango kuko iyo urwaye nta Mituweli ufite, kwa muganga bakwishyuza 100%, nyamara iyo ufite Mituweli nta kibazo na kimwe ugira kuko nyine ni ubwisungane , wishyura amafaranga make cyane ndetse ndizera ko mu gihe tumaze dukoresha Mituweli buri wese yamaze kubona akamaro kayo”.
Ubu bukangurambaga bwa Mituweli burimo kubera mu Mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro hagamijwe gushishikariza abaturage kwishyura ku gihe Mituweli ya 2025-2026.