ZIMWE MURI SERIVISI ZITANGWA N'ISHAMI RY'ITERAMBERE RY'UBUKUNGU
Muri gahunda yo kubagezaho uburyo bwiza bwo kubona Serivisi nziza kandi yihuse , dore zimwe muri Serivisi zitangwa n'ishami ry'iterambere ry'ubukungu mu Karere n'uko zitangwa.
Serivisi yo gusabira Koperative Ubuzimagatozi muri “RCA” itangirwa ubuntu ku Murenge, ukeneye iyi Serivisi bamusabira binyuze muri Sisitemu yabigenewe, iyi Serivisi itangwa nyuma y’iminsi 5 y’akazi uhereye igihe Akarere kakiriye dosiye isaba, iyi Dosiye kandi itangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Serivisi yo gufasha abaturage kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza nayo itangirwa Ubuntu binyuze mu ikoranabuhanga bigakorwa ako kanya.
Indi Serivisi ni ijyanye no gutanga ibyangombwa byo kwimura amatungo, Hishyurwa 1500Frw yishyurwa ku Cyigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), ku Murenge nibo basabira umworozi icyangombwa gitangwa n’Akarere bujuje ifishi yabugenewe yo kwimura amatungo, Iyi serivisi itangwa nyuma y’munsi umwe .
Serivisi yo kwemeza abahinzi no gucuruza inyongeramusaruro binyuze muri SNS nayo itangirwa ubuntu, uyisaba ahera ku Murenge akabona Serivisi nyuma y’umunsi umwe.
Serivisi ijyane n’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa nayo ni indi Serivisi itangwa n’ishami ry’iterambere ry’bukungu itangirwa Ubuntu binyuze mu ikoranabuhanga.